Umugani wa ndabaga (1) :

Umugabo yabaye aho, bukeye abyara umukobwa amwita Ndabaga.

Yamaze kumubyara, asiga ari uruhinja aratabara.

Arahaba, nuko yabona uturutse iwabo, akamubaza uko umwana we angana.

Bakamubwira ngo amaze kuba mukuru. Abandi batabaranye na we bagakurwa bagataha, we akabura umukura, kuko yari yaravutse ari umwana umwe, na we akaba yaratabaye atarabyara umutabazi.

Ndabaga akura atazi se, amaze kumenya ubwenge, yiga gusimbuka no kurasa. Aho kwitoza imirimo y'abakobwa, akihata imirimo y'abahungu gusa, abandi bakabiseka batazi icyo abigirira.

Ndabaga yashakaga uko yazajya gucungura se mu itabaro kuko yari ahamaze imyaka itabarika.

Ndabaga yaragiraga inka akazishora, akazicira icyarire, akazisasira, akazikenura ku bulyo bwose.

Ndabaga amaze kuba inkumi, ajya mu bacuzi, abasaba kumuca amabere, ati «kandi nzabahemba.»

Amabere bayamukirizaho, bamwomoza imigera icanye.

Amaze gukira abwira nyina ati «ngiye gucungura data, dore iki gihe cyose amaze ibwami!»

Ndabaga araboneza ajya gutabara.

Ageze mu rugerero, aboneza asanga se, nta we abajije, aramwibwira.

Nuko bajya ahiherereye.

Ndabaga abwira se ko yize imirimo y'abahungu ku buryo nta muhungu umurusha gusimbuka cyangwa ngo amurushe kwivuga cyangwa kurasa.

Ati.«ejo uzazinduke utaha nzagusigarira ibwami.»

Buracya se arataha. .../..

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa ndabaga (2) ...


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :